Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’imbaraga zabo mu bindi. U Rwanda rurahari ndetse ruzakomeza gutera imbere buri mwaka:Perezida Kagame
Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu,perezida wa repubulika y’u Rwanda Kagame Paul yatangaje ko u Rwanda rutazigera rugendera ku gitutu cy’amahanga ndetse n’abandi batifuriza igihugu ibyiza.
Nyakubahwa Kagame Paul kuri iki gicamunsi yagiranye ikiganiro na RBA byumwihariko cyagarukaga ku ncamake y’ibyagezweho ,imbogamizi ndetse na amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri nyakanga taliki 15,umuyobozi mukuru wikigo Cleophas Barore ndetse n’umunyamakurukazi Abera Martina nibo bagiranye ikiganiro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ru rwego kigaruka ku ngingo zirimo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’izindi.
Perezida kagame yabajijwe n’umunyamakuru wa RBA ku kibazo cyo kuba u Rwanda rugaruka mu majwi buri gihe barushinza kuba mu bihugu bitarangwamo democracy ndetse n’ubwisanzure mu miyoborere bijyanye n’imyaka amaze ku ubutegetsi bw’iki gihugu ,ndetse nuko yumva igipimo cy’ubwisanzure na Democracy cyakabaye gipimwamo ,yagize ati :”Buri gihe mpitamo guhugira mu gusohoza inshingano zange nk’umyobozi ndetse nibyo ngomba igihugu cyacu kuko ari byinshi cyane,igihugu cyacu si ikirwa ahubwo gifiite abo gihana imbibi nacyo uhereye ku rwego akarere,umugabane kugeza ku rwego rw’isi kandi buri gace kagira ibibazo ,ibyago n’amahirwe byako bihariye si u Rwanda gusa.
” Mu bitekerezo byange cyangwa se uko mbyumva ,hari abavuga ibitagenda kandi ari uburenganzira bwabo ntekereza ko ntakibazo kiri aho ngaho,gusa ikibazo cya Democracy magingo aya cyiri kuboneka ku isi yose si u Rwanda gusa ,nkaba nibaza uruhare u Rwanda rufitemo kugira ngo ibyo bimere gutyo.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari ko Isi iteye, Abanyarwanda badakwiriye kwemera ibibagiraho ingaruka mbi.
Yavuze ko umurongo wafashwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo Igihugu kiganishamo, ha handi Abanyarwanda bagomba kumva ko batabaho babeshejweho n’abandi.
Ati “Ayo ni amahitamo ashingiye kuri ibyo. Ikindi ni ukubaka ubuzima bwacu bujyanye n’ayo mahitamo. Ntabwo wahitamo gusa ngo nurangiza wicare utegereze icy’Imana izagushyira mu biganza. Ibyo biganza yabiguhaye ngo ubikoreshe, ushobore kuba umuntu muzima nk’uko yabigennye.”
Yavuze ko ibyo ari byo bikwiriye guha Abanyarwanda urugendo n’icyerekezo baganamo, nk’uko amateka yahindutse ngo abantu barusheho gutera imbere bigakurikizwa.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwishimira ibyo bagezeho kandi bagaharanira kugera ku byo bifuza, “inkunga abantu badutera mu gufatanya natwe ikiyongera kuri ibyo.”