Abimukira bambere bagejejwe mu Rwanda bavuye mu bwongereza barinubira uburyo bw\’imibereho basanze mu Rwanda
Itsinda ry\’abimukira bazanwe mu Rwanda baturutse mu bwami bw\’abongereza bazanwe kubufatanye na leta y\’ubwongereza barataka ikibazo cy\’imibereho mibi ,umutekano ndetse no guhabwa akato aho bagereranije iki gihugu nka gereza ikinguye.
Nyuma y\’impaka nyinshi kuri iki cyemezo cyo kuzana aba bimukira mu rw\’imisozi igihumbi hagati ya leta y\’ubwongereza ndetse n\’amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ,amakuru dukesha BBC ,avuga ko yabashije kuvugana na abimukira bane bambere bamaze kugera mu Rwanda uko babona igihugu cyimeze muri rusange.
aba bimukira baturutse ku kirwa cya Diego Garcia giherereye mu nyanja y\’abahinde batangaza ko serivisi z\’ubuzima muri iki gihugu zigoye kuzibona byumwihariko izerekeranye ku kwita ku bahuye n\’ibibazo byo gufatwa ku ngufu no gukorerwa iyicarubozo, ntabwo byoroshye kuzibona mu Rwanda. Buri mwimukira wese agenerwa na leta y\’ubwongereza amadolari 50 buri cyumweru kugirango abashe kubona bimwe mu buryo akeneye yaba ibiribwa n\’ibindi nkenerwa.
aba bimukira bane batashatse ko imyirondoro yabo ijya hanze batangarije ndetse ko bagiye bahura n\’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n\’iharabikwa aho bagenda baca hirya no hino ku muhanda banavuka ko byabaviriyemo kwigunga ,icyikango no kuguma mu nzu bakaba bifuza ko leta y\’ubwongereza yabashakira ahandi hantu ho kuba.
Iri tsinda ry\’abimukira bivugwa ko bafite amamuko muri Sri Lanka bazanwe mu Rwanda kugirango bahabwe ubufasha bwihuse bw\’ibijyanye n\’ubuvuzi none magingo aya bakaba bavuga ko batuye kure cyane ibitaro bya gisiriikare bya Kanombe kandi aribyo bifite ubushobozi bwo kubitaho kandi bakaba banaba mu nkengero z\’umurwa mukuru Kigali mu nzu ebyiri zishyurwa na leta y\’ubwongereza.banatangaza ko basa nkaho batunguwe cyane uko bumvaga bazafatwa mu Rwanda atariko bimeze kuko byarushijeho kuba nabi cyane ,biciye ku uwuhagarariye inyungu z\’aba bimukira bane mu mategeko yavuze ko uburya bw\’imibereho kuri aba bimukira bukomeje kuba bubi cyane ndetse yarushije kugira amakenga ku ubushobozi igihugu cy\’u Rwanda ku gushyira mu bikorwa ibyo cyemereye aba bimukira.
Ibi bivuzwe mu gihe abahagarariye u Rwanda bavuganye n\’iki gitangazamakuru bemeza badashidikanya ko urwego rw\’ubuzima rw\’iki gihugu bangikunze gutazirwa urw\’imisozi igihumbi ari ntajegajega kandi bananyomoza ibyo aba bimukira batangaza ko ari ugaharibika no gusiga icyasha isura y\’igihugu gusa naho bidasubirwaho bafashwe neza ngo kuko sibo banayamahanga bonyine bari muri iki gihugu kandi bose badahwema gushimira urwego rw\’imitangitangire ya serivisi no kwakira abagana iki gihugu.
Tubibutsa ko aba bimukira bazanwe mu Rwanda bavanwe muri sri lanka barimo bahohoterwa ,iyicarubuzo ndetse banafatwa ku ngufu kubera ko bakekwaga ko bafite aho bahuriye n\’inyeshyamba za Tamil Tiger zahigitswe ku butegetsi mu myaka cumi n\’itanu ishize.