Abakwiye ikipe y’ingabo z’Igihugu nka APR FC batangiye ku hasesekara bahereye kumutoza wajyanye ikipe mu matsinda y’imikino nya Africa!

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC isoje umwaka w’imikino wa 2023/2024 igahitamo gutandukana n’uwari umutoza wayo Umufaransa Thierry Froger yamaze kubona umutoza mushya umunya Serbia w’imyaka 52 Darko Novic.
Ikipe y’ingabo z’igihugu “APR FC “ izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino ifite intego z’iremereye zo kugera mumatsinda nyuma yo kugerageza ubugira kenshi ariko b’ikayangira n’inayo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ku girango izabashe kubigeraho iri no mu mpamvu nyamakuru zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’umufaransa Thierry Froger nyamara yaratwaye igikombe cya shampiyona adatsinzwe ariko agasezererwa uru henu mu mikino nya Africa ya CAF Champions League.
Ibicishije kumbaga nkoranyambaga zayo iy’ikipe y’ingabo z’igihugu bahaye ikaze umutoza mushya wabo umunya Serbia Darko Novic w’imyaka 52 azanye n’abungirizabe ndetse bana mu bwirako ba mufitiye ikizere bamuha n’amasezerano y’imyaka itatu bagize bati “APR FC inejejwe no Kwakira Bwana DARKO NOVIC n’abungiriza be Mw’ikipe yacu nk’umutoza mukuru mugihe K’imyaka itatu, tumufitiye Icyizere kandi ko dufatanyije ko azageza Ikipe Yacu ahisumbuye Kurushaho, arakaza neza mu muryango mugari wa APR FC!”
Darko Novic ntago ari mushya mu mupira wa Africa kuberako yanatoje ikipe ya ES Sétif yo mu gihugu cya Algeria ndetse n’iwe wasezereye APR FC muri CAF champions League igihe ya tozaga US Monastir yo muri Tunisia hagati ya Nyakanga 2022 na Gicurasi 2023 n’ubwo mu mukino ubanza yari yatsinzwe 1-0 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye gusa mu mukino wo kwishyura y’isasiye APR FC kubitego 3-0
Icyo gihe uy’u munya Serbia Darko Novic n’ikipe ye ntabwo bashoboye kugera mu matsinda y’iryo rushanwa dore ko basezerewe mu ijonjora rya kabiri gusa bagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup , icyo gihe US Monastir yabaye iya kabiri mu itsinda ryayo ikurikiye Young Africans inagera muri 1/4 .