Abakristu Gatolika batambagije Isakaramentu ritagatifu banashengerera Yezu kristu wazutse, Ese iri sakaramentu rivuze iki kuribo ?
Kuri iki Cyumweru cya cyenda gisanzwe ku ngengabihe ya Kiliziya Gatolika, abakrisitu hirya no hino mu ma paruwasi atandukanye baramukiye mu muhango wo gutambagiza isakaramentu ritagatifu.
Uyu ni umwe mu minsi ikomeye muri kiliziya gatolika kuko ni umwe muyibukwa ikanazirikanwaho nk\’ugucungurwa kwa muntu n\’isezerano Umwami Yezu kristu yagiranye na bene muntu abaha umugati na Divayi byo bihinduka Umubiri n\’amaraso bya kristu.
Ukwemera gatolika kuvuga ko iyo wizeye ukirizwa Muri iryo sakaramentu aho abarwayi bakira,abafite ibindi bibazo bya roho baruhuka kuko muri bo baba begaranye na Yezu kristu mu isakaramentu rye ry\’ukarisitiya.
Nyuma y\’igitambo cya Missa, abakiristu bashagaye abaseserodoti maze bazenguruka mu bice byegereye za kiliziya batambagiza isakaramentu ry\’ukarisitiya rihagararira Yezu kristu,baririmba indirimbo ziramya Nyagasani Imana mu mubiri n\’amaraso bye.Kuri Paruwasi ya Janja ibarizwa muri diyosezi ya Ruhengeri padiri Bonaventure Twambazimana mu gitambo cya Missa cyanatangiwemo isakaramentu ry\’ukarisitiya ku bigishwa bato, yasabye abakristu gukomeza gushengerera Yezu kristu mu isakaramentu ry\’ukarisitiya kuko azabakuza,akabaruhura imitwaro ibakomereye!
Iyamuremye Frolent, umukirisitu wo muri paruwasi ya Janja asobanura ko isakaramentu ry\’ukarisitiya barisigiwe na Yezu Kristu Ati \” Yezu yabwiye intumwa ze ati \’ iki ni Umubiri wange iki ni amaraso yange ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwange\’ bityo tugomba kumushengerera tunamwamamaza\”.
Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mukuru w\’isakaramentu ritagatifu nyuma y\’icyumweru cy\’ubutatu butagatifu none cyahuriranye n\’icyumweru cya munani gisanzwe mu mwaka wa Liturijiya B.