abakandida-Senateri batandukanye bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze
kuri uyu wa gatatu , tariki ya 28/Kanama , mu Karere ka Musanze hiyamamarije abakandida batatu barimo Nyinawamwiza Laetitia, Dr Gatera Jean d’Amour na Amb Rugira Amandin  mu amatora y’abasenateri ateganijwe kuba ku itariki 16 na 17 Nzeri 2024.
Ni mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Senateri, aho abiyamamaza bakomeje kugaragariza imigabo n’imigambi byabo, inteko itora.
Abakandida-Senateri batorwamo 14 hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’Igihugu, 1 utorwa mu mashuri Makuru ya Leta n’umwe utorwa mu mashuri makuru yigenga baratangira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Kanama 2024.
By’Umwihariko mu Mujyi wa Kigali, Inama Njyanama itora irimo abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge ziwugize n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Uturere twabimburiye utundi ni Burera, Nyamagabe, Rusizi, Bugesera na Gasabo.Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-Senateri biteganyijwe kuva tariki 26 Kanama 2024 kugeza tariki 14 Nzeri 2024.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.
Muri bo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.
Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.
Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.
Abasenateri bagiye gusoza manda yabo batowe mu 2019.
Manda ebyeri za Sena y’u Rwanda zabanje zamaraga imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa gusa kuri ubu itegeko ritaganya ko imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe.
Sena y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahameremezo.
Muri ayo harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya no kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Irindi hame ni iryo kurandura burundu amacakubiri cyangwa se ivangura aho ryaba rishingiye aho ari ho hose no gushyira imbere ubumbwe bw’Abanyarwanda.
Hari ihame ryo gukemura ibibazo buri gihe biciye mu biganiro no mu bwumvikane, irigendanye no guharanira leta ishingiye ku mategeko no kuri demokarasi, guharanira leta ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.
Hari kandi izindi nshingano zihariye nko kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bamwe bo mu nzego za leta iyo bamaze gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri banyuzwa hano kugira ngo baganirizwe bumve inshingano bagiye kujyamo.
Indi nshingano yihariye ni iyo kumenya, kugenzura no gutora amategeko. Sena ifite n’inshingano yo guha ibitekerezo Umutwe w’Abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.
NEC ivuga ko batorwa mu buryo bw’ibanga ariko mu buryo butaziguye kuko badatorwa n’abaturage bose ahubwo batorwa n’Inteko itora iba yaratowe n’abaturage, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatora abagize biro z’Inama Njyanama y’Imirenge yose igize uwo Mujyi biyongeraho abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubwayo.
Mu basenateri 26 bagize Inteko Ishinga Amategeko, 12 nibo batorwa aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abasenateri batorwa, kuko mu Majyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.
Ni imibare NEC ivuga ko igenwa hashingiwe ku mubare w’abaturage batuye muri izo Ntara biba binafitanye isano n’umubare w’abatora.
Uretse 12 batorwa n’Inteko itora ndetse na biro ya Njyanama mu Mujyi wa Kigali, hari n’abandi babiri baba bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga, aho batorwa na bagenzi babo bigisha cyangwa bakora ubushakashatsi muri ayo mashuri makuru na Kaminuza, hagatorwa umwe kuri buri ruhande.
Abasigaye 12, barimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’Itegeko, mu gihe abandi 4 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024, yavuze ko gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kuba abasenateri birimo kugenda neza.
Muri 26 bagize Sena, 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’Igihugu, 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubukika, 4 batorwa n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, umwe atorwa mu Mashuri Makuru ya Leta n’umwe utorwa mu mashuri makuru yigenga.