Watch Loading...
HomeOthersPolitics

Abajyanama b’ubuzima bagera ku 8000 bahuye n’umukuru w’igihugu bishimira ibyagezweho

Ni kuri uyu wa gatandatu, aho aba bajyanama bahuriye na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame muri BK Arena,bashimirwa umurimo wabo wa buri munsi.

Ni ibirori byabanjirijwe no gutarama ndetse no kuganira mu nzego zitandukanye z’ubuzima,Aho hibukijwe uruhare rw’umujyanama w’ubuzima ku buzima n’imibereho by’abanyarwanda.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika, yibukije ko akazi inzego z’ubuzima zikora karenze ibyo zigenerwa ko Ari ikiranga indangagaciro y’ubwitange ndetse no gukunda igihugu.

Ati”Akazi gakomeye mwagakoze Kandi mwaragakoze n’ubu muracyagakora, icyangombwa kibanza ni ukubashimira Ari abakozi, abajyanama mu nzego zitandukanye z’ubuzima.Ari ibyavuzwe n’ibitavuzwe igihugu kimaze kugeraho Byose tubikesha ubuzima bwiza dufite Kandi mugiramo uruhare rukomeye”.

Umukuru w’igihugu yijeje ibizakorerwa abajyanama b’ubuzima mu Myaka iri imbere birimo amahugurwa,ibihembo ndetse n’ibindi byinshi uko amikoro azajya aboneka.

N’akanyamuneza kenshi, abajyanama beretse perezida ko Biteguye gukomeza gutanga umusanzu Kandi ko bashimira umukuru w’igihugu wabatekerejeho akanabaganiriza ku Kazi kabo ka buri munsi.

Abajyanama basanzwe bafite uruhare mu rwego rw’ubuzima Aho bafasha mu gupima indwara nka Malaria, impiswi ku bana,umuriro ndetse no kuzivura nyuma y’amahugurwa n’ibikoresho byo kwifashisha.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,asuye abajyanama b’ubuzima habura iminsi 30 kugira ngo amatora ya Perezida n’aya abadepite,abasesengura bemeza ko iki Ari icyerekana ko muri iyi manda asoje y’imyaka irindwi ibyagezweho harimo n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.

Abajyanama barenga 8000 baturutse imihanda yose y’igihugu bahuye na perezida kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *