Watch Loading...
HomePolitics

Abahoze ari abazunguzayi barishimira impunduka mu buzima bwabo nyuma yo kujyanwa mu masoka ajyanye n’igihe

Abahoze mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali bahawe amasoko yo gukoreramo, bavuga ko imibereho yabo yatangiye guhinduka.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ukomeje urugendo rwo guhindura imyumvire y’abakiburimo no gukebura abarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Gusa nubwo hari abavuga ibi kurundi ruhande hari abazunguzayi bo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abantu babiyitirira bagahabwa ibibanza bakaba aribo bakorera mu masoko yabagenewe.

Bamwe mu bazunguzayi babwiye Daily — box, ko hari ikimenyane gikoreshwa mu gutanga ibibanza byo mu masoko y’abahoze ari abazunguzayi kuko benshi mu bayakoreramo baba batarigeze banacururiza mu mihanda.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guca ubu bwoko bw’ubucuruzi butemewe, ni ubwo gufata aba bacuruzi ndetse n’ibyo bacuruza, ndetse no gushyiraho amasoko aciriritse yihariye, yewe bakanahabwa igishoro, ariko bikananirana, bagakomeza gukora ubu bucuruzi butemewe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhashya iki kibazo cy’abazunguzayi, ariko bagakomeza kugaragara mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro w’uko tugiye kujya duhana ababagurira, kuko abazunguzayi twabakoreye udusoko, twabahaye igishoro ariko banze gucika.”

Ni mu gihe abakora ubu bucuruzi bo bavuga ko babikora babizi ko bitemewe n’amategeko ariko ko ari amaburakindi kandi ko ari bwo buryo babonye bashobora kuboneramo amaramuko.

Guhana abagurira abazunguzayi si ubwa mbere umujyi wa Kigali ubifataho umwanzuro, kuko no muri 2017 icyemezo nk’iki cyari cyafashwe,aho uwabaguriraga yacibwaga 10 000 Frw gusa byaje gusa n’ibicitse integer kugera n’ubu.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mwaka wa 2022/2023 wagiranye amasezerano na ba rwiyemezamirimo bafite inyubako zicururizwamo, wishyurira abazunguzayi amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni umunani y’ubukode bw’ibibanza byo gukoreramo, nyuma baza kuyata basubira mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *