Watch Loading...
FootballHomeSports

abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama kera kabaye babonye isoko ry’umuceri wabo

Abahinzi b’Umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama ubu bari mu byishimo kuko watangiye kugurwa ndetse barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije umuceri wabo ukabona abaguzi nyuma y’amezi abiri bari mu gihirahiro.

Abahinzi b’Umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera umusaruro wabo wari umaze 
 igihe ku mbuga warabuze isoko, ubu bari mu byishimo kuko watangiye kugurwa, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame abigarutseho, bakavuga ko yongeye kubera ko n’iyi manda agitangira azakomeza kubasubiza ibibazo byabo.

Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko umusaruro wabo umaze amezi abiri ku mbuga warabuze isoko, mu gihe bitari bisanzwe bibaho, ku buryo byanatumye bamwe bacika intege ntibakongera guhinga, mu gihe ubuyobozi bwo butemera ko uyu musaruro wabuze isoko.

Ni abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama, babwiye  ikinyamakuru cya tele10 ko ubusanzwe iki gihe cyageraga batamaze kugurisha umusaruro wose ndetse bararangije kongera guhinga, ariko kubera ko batarakora ku mafaranga bafite impungenge zo kurara ihinga.

Nyuma y’iminsi itatu gusa Perezida Paul Kagame agarutse kuri iki kibazo, abaturage batangiye kugurirwa uyu musaruro w’umuceri wabo ungana na toni enye, ibintu byashimishihe aba bahinzi, banashimira Umukuru w’Igihugu cyabo baherutse no kwitorera, none mu ntangiro ya manda ye, akaba abakoreye igikorwa cyabanyuze umutima.

Umwe ati “Twari twarihebye pe, twumva ko wenda ibyo dukora nta gaciro bifite, tukumva ko umuhinzi ntacyo amaze, ariko icyizere umubyeyi [Perezida Kagame] aduhaye, natwe ntituzigera dutezuka, nta n’uzagihungabanya duhari.”

Aba baturage bavuga ko bari batangiye kugirwaho ingaruka no kuba uyu musaruro wabo wari warabuze isoko, none ubu bakaba bishimiye ko bagiye gukemura ibibazo byari bimaze iminsi bibaraza amajoro.

Undi ati “Bajyaga baza kudukomangira nijoro ngo twishyure mituweli, tukibaza aho mituweli tuyikura bikatuyobera. Mana ahubwo n’imbuto buracya njya kuyireba, nzafumbire.”

Aba baturage bavuga ko batabona uko bashimira Perezida Paul Kagame watumye iki kibazo gikemuka, uretse gusa kuba na bo bazakomeza kumufasha mu kuzuza inshingano ze nk’uko babimusezeranyije mu bihe byo kwiyamamaza biherutse kubaho.

Undi muturage ati “Imana imuhe umugisha kuko intego zose n’igenamigambi ategura, abishyira mu bikorwa ku gihe, atangiranye natwe neza yumva amarira yacu n’ibyo twamusabye akatwumvira ku gihe.”

Uyu musaruro w’umuceri w’abaturage wari wabuze isoko, biteganyijwe ko ibyumweru bibiri bizashira wamaze kugurwa wose, aho uri kugurwa ku bufatanye bw’ikigo cya East Africa Exchange ndetse n’inganda ebyiri zisanzwe zitonora umuceri zo muri iki Kibaya cya Bugarama.

Ni mu minsi yari ishize abanyenganda bari baganiriye n’ihuriro ry’amakoperative bagirana amasezerano ko bagiye kuwugura ariko izi nganda zigenda biguru ntege mu kuwugura ari yo mpamvu abahinzi bongeye gusaba ko byakemuka bakabona amafaranga yo kwikenura.

Uku kutagurirwa umusaruro kw’abahinzi byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro za Ministiri w’Intebe n’Abadepite yibaza impamvu iki kibazo kitakemutse.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative ahinga Umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, agaragaza ko kugura umuceri bikiri kuri 35% muri toni zirenga 7000 zeze muri iki gishanga kubera kugura gake gake, ariko ubu ngo bafite icyizere kuva aho Umukuru w’Igihugu abikomorejeho.

Mu Kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 1453. Iki gihembwe cy’ihinga 2024B bejeje toni 7455, hamaze kugurwa 35% ungana na toni 2,609 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *