FootballHomeSports

abafana n’ubu baracyakomeje kwibaza ugurira ikipe yabo! Rayon sports yaguze Haruna Niyonzima

Ikipe ya Rayon sports imaze gusinyisha Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuye muri Al Ta’awon SC, yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga 2024 aho uyu Haruna Niyonzima aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Al Ta’awo yo mu gihugu cya Libyan.Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2007.

Rayon Sports irimbanyije ibikorwa byo kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, aho iri gusinyisha abakinnyi bashya ikurikije ubushobozi n’ubunararibonye bafite.

Niyonzima yabonye izuba mu 1990 ,yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011 ajya muri Yanga Africans yakiniye imyaka itandatu.

mu 2017 yavuye muri iyi ikipe, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mo[hammed] Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League.

Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru itangaza Niyonzima yavuze ko “yishimiye kongera kwakira Haruna Niyonzima (Baba Mzazi wa Soka, Fundi 8)”.

Ubuyobozi bwa Rayon buvuga ko buzanye inararibonye, umuyobozi, umukinnyi icyarimwe n’umujyanama muri Niyonzima Haruna wenyine.Uyu mukinnyi na bagenzi be, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *