Watch Loading...
HomePolitics

UKRAINE – RUSSIA WAR: uburusiya bwashinje Amerika kugira uruhare rutaziguye mu gitero cyabugabweho kigahitana abatari bake

Uburusiya burashinza leta zunze ubumwe z’Amerika ipfu z’abantu bane batakarije ubuzima mu gitero cya misile cyatewe mu gace ka Sevastopol kari ku butaka bwigaruriwe n’uburusiya bwa Crimée kuri iki cyumweru.

Uburusiya bwashinje Amerika kuba nyirabayazana w’ingaruka”z’igitero cya misile cyo muri Ukraine cyagabwe kuri Sevastopol mu gace Crimée kari mu maboko y’ubarusiya,kuri ubu abayobozi bavuga ko iki gitero cyahitanye abantu bane barimo abana babiri. Mu gihe abandi bagera kuri 150 bakomerekeye muri icyo gitero ubwo imyanda ya misile yagwaga ku mucanga uri hafi yaka gace.


Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko misile zikoreshwa na Ukraine ari misile zo mubwoko ATACMS zitangwa na Amerika, kandi zivuga ko zatezwe n’inzobere mu byagisirikare z’Amerika.Umuvugizi w’iyi minisiteri Kreml, Dmitry Peskov, yavuze ko ibi bitero ari ubugome ndetse anashinja Amerika ibyaha byo kwica abana b’Abarusiya batuye muri kariya gace.


ibi bije nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Vladimir Putin ubwo aherutse kugirira uruzinduko rugamije gutsura umubano muri Korea ya ruguru , uherutse kwiyemeza kwibasira ibihugu bitanga intwaro muri Ukraine,Moscou yavuze ko ku cyumweru impfu n’imvune byatewe no kugwa k’imyanda yuzuye ibirozi, ndetse ibirindiro byayo byo muri Crimée byafashe misile eshanu zuzuye imitwe yarashwe n’ingabo za Ukraine muri crimee’.


Amashusho yaciye kuri televiziyo ya Leta y’Uburusiya yerekanaga akaduruvayo ku mucanga wo mu gace ka Uchkuyevka, kubera ko abantu birukaga bava mu myanda yatejwe n’iraswa ry’ibisasu ndetse n’abantu bamwe bakomeretse bajyanwa ku zuba ngo babone uko bahamagarirwa ubufasha.


Ku cyumweru, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya nayo yashimangiye bidasubirwaho ko misile zose za ATACMS zateguwe n’inzobere z’Amerika kandi zikayoborwa n’icyogajuru cy’Abanyamerika,Amerika imaze umwaka urenga itanga misile ATACMS muri Ukraine iyi ikaba ari Sisitemu y’ibisasu ifasha ingabo za Ukraine gutera ibitero bigera kuri kilometero 300 uvuye ku ruganda Lockheed Martin aho ibirindiro by’izi ngabo biherereye.


Moscou yigaruriye Crimea mu buryo butemewe n’amategeko muri 2014 kandi ibihugu mbarwa nabyo bishuti by’uburusiya gusa ni byo byemera ko umujyi uri k’ubutaka bw’igihugu cy’Uburusiya. gusa kurundi ruhande Amerika yigeze iha gasopo Ukraine kwirinda gukoresha intwaro zatanzwe na leta ya Washington mu gutera ku butaka bw’Uburusiya.


Ku wa mbere, Bwana Peskov yabwiriye abanyamakuru i Moscou ko ruru ari ruhare rwa Amerika ndetse rutaziguye, bitewe n’uko abasivili b’Uburusiya bishwe kandi bigomba kubyara inkurikizi zishobora no kubyara kwishyura ikiguzi.


Mykhailo Podolyak – umwunganizi ukomeye cyane wa Perezida Volodymyr Zelensky -yavuze ko kari gace katewemo ibisasu mu gice cy’amajyaruguru cyari inkambi nini ya gisirikare yanavuze ko kacyekwaga ko kari indiri y’ingabo z’abarusiya.


Human rights Watch ishinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu muri Ukraine ivuga ko byibuze abaturage ibihumbi icum [10,000] bishwe kuva Uburusiya bwatera muri Gashyantare 2022 uibye ko nabyo abayobozi bavuga ko iyi imibare nayo ishobora kuba iri hejuru cyane.

ababuririye ababo muri ibi bitero barimo bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.
bimwe mu bikorwaremezo byatikiriye muri ibi bitero
missile zarekurwaga n’ingabo z’ukraine zizerekeza mu gace kagenzurwa n’uburusiya.
abantu bakuwe mubyabo n’ibi bitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *