Amerika itangaje amagambo akomeye ku Isabukuru y\’Imyaka 80 hatangijwe igitero Cya Normandy mu Bufaransa

Ni igitero cyatangijwe ku wa 6 Kamena 1944, cyari kigamije kuganza no guhashya aba Nazi bari barangajwe imbere na Adolf Hitler.
Uyu munsi ufatwa nk\’umunsi udasanzwe kuri politiki y\’ibihugu Byose hamwe byarwanyaga Ubudage,birimo,Ubufaransa,Ubwongereza,Leta Zunze Ubumwe Za Amerika n\’ibindi cyane ko bamwe bemeza ko Ari imwe mu ngamba zatumye abadage batsindwa intambara.
Kuri uyu wa 05 na 06 Kamena,nibwo abakuru b\’ibihugu na za Guverinoma,bitabiriye ibirori by\’isabukuru kimwe Kandi no kwibukiranya ko yari intangiriro y\’insinzi ya Amerika b\’ibihugu bigenzi byayo mu ntambara barwanagamo na Hitler.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, perezida wa Amerika Joe Biden yibanze ku bufasha bwaranze ibihugu ndetse no n\’ubufatanye mu mucyo yewe na demokarasi! Aha perezida wa Amerika yagereranije ibiri gukorerwa Ukraine bikozwe n\’Uburusiya nk\’ibyabereye mu ntambara ya kabiri y\’Isi avuga ko imbaraga z\’ibihugu nanone zikenewe.
Nyuma yo kugereranya intambara y\’uburusiya na Ukraine nk\’intambara ya kabiri y\’Isi, Joe Biden mu magambo ye yivugiye ko bisebetse Kandi binateye ipfunwe kuba Uburusiya butaratumiwe muri iyi sabukuru kubera intambara bwashoje kuri Ukraine!
Perezida wa Amerika yasabye ibihugu ko bikomeza gushishikariza Hamasi kwemera inzira y\’agahenge nk\’umushinga wa Amerika wo gutangiza agahenge mu Burasirazuba bwo hagati ari nawo uzashyira iherezo ku ntambara.
Mu gihe cy\’Intambara , Uburusiya bwagize uruhare rukomeye kugira ngo intambara ihagarare ndetse yarangiye aribwo na Leta Zunze Ubumwe z\’Amerika byagize uruhare mu kunesha Hitler n\’abanazi be.
Leta Zunze Ubumwe Za Amerika hashize umunsi umwe zigerageje ibisasu Kirimbuzi byambukiranya imigabane mugihe cy\’iminota 30 byaba byageze I Moscow n\’i Beijing,bikorewe I Karifoniya\’. Ibi ngo ni bimwe mu byerekana ko Amerika yiteguye urugamba abenshi bakomeje kwita intambara y\’Isi yagatatu ishobora kubaho isaha n\’isaha.
Iyi Sabukuru yatumye nanone Volodymyr Zelensky ahura na Emmanuel Macron baganira ku bufasha Ubufaransa bwemereye Ukraine!
Igitero Cya Normandy gifatwa nk\’inkomoko y\’itsinda ry\’abataravugaga rumwe na Hitler mugihe Leta z\’uzunze bwe bw\’abasoviyeti arizo zahindutse Uburusiya zemeza ko Muri 1944 bwari bwaramaze gutsinda abanazi.

