Gisagara : Mukeshimana aratakambira abagira neza nyuma yo kugirwa intere na Cancer yo mu kibuno
Mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara umubyeyi witwa Mukeshimana Forodonata , arasaba ubufasha nyuma yo kumara imyaka itatu asanzwemo indwara ya Cancer, akaba yarabuze uko ajya kuyivuza ndetse n’abana be ntibakibasha kubona iby’ingenzi nkenerwa mu buzima.
Uyu mubyeyi w’abana batanu wo mu Mugugudu wa Kagarama mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Kibilizi atangaza ko yabuze ubushobozi bwo kwivuza agasaba abagiraneza kumufasha akabasha kwivuza.
Mukeshimana amaranye imyaka isaga itatu uburwayi bwa kanseri yo mu kibuno na bwo bwamenyekanye bitinze kuko yabanje kwivuriza mu mavuriro atandukanye ariko barabuze uburwayi.
Aho yagize ati “Banyohereje kujya kuyivuriza mu Bitaro bya Butaro mbura ubushobozi, ubu imyaka ishize ari itatu mfite ubwo burwayi kandi uko igihe gishira uburwayi buri kugenda bwiyongera kuko ubu sinshobora no kugira icyo nkora.”yatangaje ibi ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya Tele 10 .
Ikibazo cy’uyu mubyeyi cyari kimaze igihe kingana n’imyaka itatu kidakurikiranwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze usibye ko Mukeshimana yigeze guhabwa ubufasha, n’ubu hakaba hakiri gushakishwa ubundi nkuko byemezwa na Giraneza Clisante usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi .
Aho yagize ati : “Yaje ku biro by’Umurenge asaba amafaranga y’urugendo kugira ngo agere ku bitaro bya Butaro kwivuza turayamuha. Twamuhaye ibihumbi cumi na bitanu ariko turacyakora ubuvugizi kugira ngo abone uko yivuza.”
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko abayeho mu buzima bugoye, bagasaba abagiraneza kumufasha akajya kwivuza dore ko nta bushobozi afite.
Uyu mubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko, avuga ko kuri ubu nta kintu na kimwe abasha gukora bitewe n’ubu burwayi bukomeje gutuma agira uburibwe bwinshi ndetse ko n’abana be batanu bavuye mu ishuri kuko ari we wabashakishirizaga ubushobozi none aho arwariye babuze babuze amafaranga y’ishuri n’ibikoresho .