Transfert : Rutanga Eric yamaze kwerekeza muri Gorilla fc
Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi wari usanzwe akinira police Fc yamaze kwerekeza muri ekipe ya Gorilla.
Ikipe ya Police FC yasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumuha akayabo ka miliyoni 15 000 000 FRW n’umushahara wo hejuru,Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.
Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.icyo gihe Rutanga Eric wari kapiteni wa Rayon Sports,yakurikiye bagenzi be barimo Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.
Mu 2011 nibwo Rutanga yatangiye kumenyekana mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoranyijwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.
Rutanga yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.