TO DAY IN HISTORY: Ernesto Che Guevara na Donald Trump babonye izuba,kimwe mu bibuye (asteroid) bibungera mu isanzure… uyu munsi mu mateka ,taliki ya 14/Kamena
uyu munsi kuwa kane ,Tariki 14/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 166 mu igize umwaka, hasigaye 200 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka;
1777 kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje ibendera igihugu cyagombaga kujya gikoresha.
1868 : Havutse Karl Landsteiner, wavumbuye ubwoko bw’amaraso (Blood Groups-Groupes Sanguins), abantu bose batuye isi basangiye. Abashakashatsi bagenzi be bamwamaganye bavuga ko abatuye isi bose badashobora guhurira ku bwoko bw’amaraso bumwe gusa, bagaragaza n’impamvu bumwe mu bwoko yitaga bumwe butabasha gukorana. Yujuje ubushakashatsi bwe agaragaza ibyo yise “Rhésus”, buri bwoko bw’amaraso bukayigiramo ibyiciro bibiri. Yahawe igihembo Nobel mu w’1930.
14/06/0323 ( Mbere y’ivuka rya Yezu) : Hatabarutse Alexandre Le Grand / Alexander the Great, aguye i Babiloni. Yari Umwami w’Abami w’Abagiriki, akaba umwe mu bantu bacye cyane bihaye gahunda yo kwigarurira isi kandi bakayigeraho. Bamwe mu banditsi bavuga ko yaba yaratabarutse kuwa 13 Kamena.
Itegeko ribuza kororoka abafite inenge n’uburwayi buhererekanywaManual word wrap.
1892 Spain yamanitse amaboko mu ntambara yabahanganishaga n’Abongereza ku kirwa cya Falkland.
14/06/1933 : Leta y’u Budage yashyizeho itegeko ribuza kororoka kw’abantu bafite uburwayi bibasha guhererekanywa mu rubyaro (maladies héréditaires). Iryo tegeko ryagenaga ko abantu bose bagaragaweho iki kibazo bagomba kubuzwa ububasha bwo gusama no gutera inda (stérilisation), bigakorwa mu buhanga bwa kiganga. Iri tegeko « Gesetz zur Verhinderung der Nachkommenschaft für Menschen mit Erbkrankheiten” ryanakoreshejwe ku banyarugomo rukomeye, abicanyi, abanyabyaha ruharwa, abasinzi ba cyane n’abanywi b’ibiyobyabwenge).
Ibi byose byakorwaga hagamijwe ko Abadage bose bagomba kuvuka batagaragaraho umuze no kurwaragurika, kandi bakazasigara ari bwo bwoko bwonyine bw’ibihangange mu biremwa muntu. Gusa batinyaga abayahudi, kuko nabo babakekagamo ububasha butari ubusanzwe.
1940 : Nibwo u Budage bwafunguye ku mugaragaro inkambi ya Auschwitz, yahotorerwagamo Abayahudi, n’abo bahuje imyumvire. Uyu munsi ni nabwo Ingabo z’u Budage zigaruriye u Bufaransa, muri gahunda ya Hitler yo kwigarurira isi yose, ahereye ku bihugu by’ibihangange.
1972: I New York, indege McDonnell Douglas DC-8 y’Abayapani yahagiriye impanuka, ihitana abantu 82 harokoka batatu.
1991: Nyuma y’imyaka isaga 600 ikirunga Pinatubo cyo muri Philippines gisinziriye cyaratunguranye, mu kuruka kwacyo hihitana abantu 300. Nyamara abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bemezaga ko ari kimwe mu birunga byazimye burundu. Kuba kitarahitanye benshi, byatewe n’uko kidaturiwe, ku mpamvu z’uko abaturage ba Philippines batagishira amakenga, nka hamwe mu haruhukira imyuka y’abapfuye (abazimu).
1999: Nibwo Thabo Mbeki yatorewe kuba Perezida wa Afurika y’Epfo
2000: Bwa mbere nyuma y’imyaka irenga 40, habayeho guhura kw’abakuru b’ibihugu bivandimwe ariko bizirana urunuka, Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo. Hari hagamijwe kongera kubanisha amahoro ibihugu byombi, ariko icyabashije kugerwaho mu byo basinyiye ni uguhererekanya imfungwa nazo zitari zose, ubundi bakomeza kuzirana no kutavuga rumwe.
2002 kimwe mu bibuye (asteroid) bibungera mu isanzure gifite umurambararo wa metero 73 cyaburiwe irengero mu gihe cyabonekaga mu kirere cy’isi.
Ababonye izuba kuri uyu munsi :
1760 Candido Jose Ruano, umuririimbyi wa Espagne, wavukiye El Viso, Espanye.
1763 Johann “Giovanni” Simon Mayr, umuhimbyi w’umudage akaba n’umuyobozi w’umuziki (Cathedrale ya Bergamo, 1802-45), wavukiye i Mendorf, muri Bavariya (ubu ni Ubudage) .
1769 Dominique Della-Maria, Umuririmbyi w’Ubutaliyani (Imfungwa), wavukiye i Marseilles mu Bufaransa .
1796 Nikolai Brashman, umunyamibare w’Uburusiya, wavukiye Neu-Raußnitz, Ingoma ya Otirishiya .
1801 Heber C. Kimball, umuyobozi w’amadini y’Abanyamerika (Itorero ry’abatagatifu ba nyuma), wavukiye i Sheldon, muri Vermont .
1805 Robert Anderson, Umunyamerika Brevet Jenerali Majoro (Ingabo z’Ubumwe), wavukiye i Louisville, Kentucky .
(1811-1896)Harriet Beecher Stowe Umwanditsi w’umunyamerika (Cabin ya Uncle Tom), wavukiye i Litchfield, muri leta ya Connecticut.
1812 Fernando Wood, umunyapolitiki w’umunyamerika, umuyobozi w’Umujyi wa New York (1855-58 na 1860-62), wavukiye i Philadelphia, muri Pennsylvania .
1819 Henry Gardner, guverineri wa 23 wa Massachusetts (1855-58), yavukiye i Dorchester, muri Massachusetts (m. 1892)
1800 Jean-Baptiste Kléber, umujenerali w’Ubufaransa, yapfuye afite imyaka 47.
1800 Louis Charles Antoine Desaix, umuyobozi wingabo zUbufaransa
1928 : Havutse Ernesto Che Guevara, impirimbanyi y’impinduramatwara. Ntiyaraniraga husa impinduka mu gihugu cye, ahubwo n’ahandi hose yiyambazwaga mu rugamba rwo kwigobotora, ntiyatindiganyaga kubagoboka. Che Guevara azwi cyane mu ntambara yarwananyemo igihe kitari gito na Fidel Castro.
1946 Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yaravutse.
Abatabarutse mu mateka kuri iyi taliki:
1752 Charles-Antoine Coypel, umuhanga mu gutunganya itapi , yapfuye afite imyaka 57.
1752 Daniel Marot, umwubatsi w’umufaransa n’Ubuholandi akaba n’umushakashatsi (yazanye uburyo bwa Louis XIV mu Buholandi no mu Bwongereza), yapfuye afite imyaka 88.
1789 Johann Wilhelm Hertel, umuririmbyi wo mu Ubudage, yapfuye afite imyaka 61.
1794 Francis Seymour-Conway, Marquess wa 1 wa Hertford, Viceroy wa Irilande, yapfuye afite imyaka 75.
1920 Max Weber umuhanga w’Umudage yarapfuye. Uyu akaba yari azobere mu by’ubukungu, imibanire y’abantu n’ibindi.
Mu 1986 umwanditsi wo muri Argentina Jorge Luis Borges yitabye Imana.