BOBI WINE yashubijwe i Kampala ikubagaho.
Kuri uyu wa gatatu igipolisi cya Uganda cyateye ibyotsi byiryana mu maso bizwi nka tear gas mu muhanda wacagamo imodoka zari zitwaye Robert Kyagulanyi uzwi nka BOBI Wine utavuga rumwe n\’ubutegetsi buriho mu gihugu cya Uganda ubwo yararimo yinjira mu karere ka KAMULI ;aho byari biteganijwe kuza guhura n\’abarwanashyaka bashyigikiye uyu muhanzi mu rwego rwo kongera kwisuganya kugirango bategure amatora ya perezida ya 2026.
uyu muhanzi akaba n\’umunya politike yahagaritswe ubwo imodoka zari zigeze mu gace ka Buwolero ,mu mudugudu wa Buwenge mu karere ka Jinja.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily monitor ndetse yanahamijwe n\’imwe mu mpirimbanyi z\’ukwishyira ukwizana kw\’abagande Madame Shamim Malende avuga ko bamwe mu bari baherekeje uyu Bobi wine bajwe kuba bafatwa ndetse bakanafungwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi iherereye nubundi muri kariya gace baje kuba bafitirwamo ka Kamuli naho Bobi wine asubizwa ku gahato mu murwa mukuru I Kampala atumva atabona aho yari yaturutse murukerera rwo kuri uyu wa gatatu .
Andi makuru DAILY BOX ikura mubayihagarariye baherereye hariya mugihugu cya Uganda avuga ko uyu mugabo utavuga rumwe n\’ubutegetsi bwa yoweri Museveni bivugwa ko yari agiye muri kariya karere gukusanya inkunga kugirango arebe ko yazaongera akubura umutwe mu matora y\’umukuru w\’igihugu ategerejwe muri 2026 muri Uganda.