Watch Loading...
HomeVolleyball

🟤Irushanwa ryo #Kwibohora30 muri Volleyball 🟤: Police Women Volleyball Club yegukanye igikombe mu bagore naho Police VC na Kepler VC zigiye gutana mu mitwe nonaha

Police Women Volleyball Club yegukanye igikombe itsinze Apr Women Volleyball club amaseti atatu kuri imwe mu bagore naho magingo aya Muri petit sitade harimo kubera imikino ya nyuma y’irushanwa ryo kwibohora muri Volley ball mu cyiciro cy’abagabo.

Magingo aya muri Petit Stade hagiye kubera wanyuma w’iri rushanwa mu bagabo ndetse uyu ukaba ari umukino w’ishiraniro hagati ya Police VC na Kepler VC wo guhatanira igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora30.

gusa mu kunya kashize nubundi Muri Petit Stade hari hamaze kubera umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya REG VC na APR VC mu Irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 30 muri Volleyball ,aho byaje kurangira APR VC yegukanye umwanya wa gatatu w’Irushanwa ryo #Kwibohora30 itsinze REG VC seti 3-0 (25-21, 27-25, 25-23) ,

Mucyiciro cy’abagore muri iri rushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30 ,Umukino wabimburiye indi ni uwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje Ruhango WVC na RRA WVC mu bagore

Umukino wa nyuma mu Irushanwa ryo Kwibohora30 muri Volleyball y’Abagore wahuje APR WVC na Police WVC aho byaje kurangira ibyishimo ari byose kuri Police WVC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Irushanwa ryo #Kwibohora30. Ni nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti atatu kuri imwe (27-25, 25-13, 16-25, 25-20) aho APR WVC yegukanye seti ya gatatu itsinze Police WVC ku manota 25-16.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *